RFL
Kigali

Hagati ya Yvonne Chaka Chaka na Alpha Blondy mu nzira zo gutaramira i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/09/2024 18:53
0


Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yatangaje ko ubwo bazaba bakina n'ikipe ya APR FC muri Shampiyona y'u Rwanda icyiciro cya mbere, hagati ya Yvonne Chaka Chaka na Alpha Blondy, umwe muri bo azasusurutsa ibihumbi by'abantu bazaba bateraniye muri Sitade Amahoro.



Yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, cyagarutse ku myiteguro y'umukino ikipe yashinze 'Gasogi United' izakiramo Rayon Sports, uzabera kuri Sitade Amahoro, ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024.

Ni umukino udasanzwe, kuko KNC awufata nk'ugomba kumufasha gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona muri iki gihe. Ati "Nta na rimwe Rayon Sports iravuga ngo itsinze Gasogi ugiye kubibara byose ukabireba, kandi umukino wacu ntabwo ari umukino wo kujenjeka iba ari 'Derby' inakaze..."

Yungamo ati "Turabizi ko ntabwo izaba ari umukino woroshye abantu bagomba no kubyumva [...] Ndatekereza ko uyu mukino tugomba gutanga ibyo dufite byose ku kigero cya 120 ku 100."

Uyu mugabo washinze Radio/TV1, yumvikanishije ko ikipe ye yiteguye mu buryo bwose, kandi arashaka gutahana amanota 3 uko byagenda kose. Mu rwego rwo gufata neza abazitabira uyu mukino, yawuhuje n'ibikorwa by'imyidagaduro, aho Dj Marnaud n'abandi bazacuranga umuziki mu rwego rwo gususurutsa abantu.

KNC yumvikanishije ko buri mukino wose azajya yakira ukamuhuza n'amakipe akomeye, azajya awuhuza no gutumura abahanzi bakomeye, ari nayo mpamvu mu gihe yitegura no kuzakina na APR FC, yatangiye gutekereza uko yatumira Yvonne Chaka Chaka cyangwa se Alpha Blondy.

Ati "Ku mukino wacu na APR FC ntekereza ko mu bijyanye n'imyidagaduro hagati ya Yvonne Chaka Chaka na Alpha Blondy, harimo umwe uzaza gutaramira abantu muri Sitade Amahoro."

"Ntabwo Gasogi izongera gukina 'Derby' atari muri mu Amahoro (Sitade) ibyo ntibizongera, munabimenye ko urwego twaruzamuye abandi mukiri muri ibyo bintu byanyu mugumeyo."

Gasogi United izakira APR FC mu mukino uzaba ku wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2024, guhera Saa Moya z'ijoro.

Yvone Chaka Chaka asanzwe ari inshuti y'akadasohoka ya KNC, kuko mu 2018 bataramanye mu gitaramo gikomeye "Legends A Live" KNC yari yateguye cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo kandi cyaririmbyemo Israel Mbonyi, Bruce Melody, Alyn Sano n’abandi.

Ni cyo gitaramo KNC yaririmbyemo ashyira akadomo ku rugendo rwe rw'umuziki, kandi yamurikaga Album ye yise ‘Heart Desire’. Ndetse, mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko yahagaritse umuziki, ariko ko atekereza gushyira imbaraga mu kwandikira indirimbo abahanzi banyuranye.

Ibyo wamenya kuri Yvonne Chaka Chaka

Yvonne Ntombizodwa Chaka Chaka yavukiye i Dobsonville muri Soweto. Yakuriye mu buzima butoroshye kuko Se yitabye Imana ubwo yari afite imyaka 11, Nyina Mama yari umworozi. Kandi yafunguye inzozi ze ubwo yatangiraga kuririmba afite imyaka 19 mu 1984.

Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, rwiyemezamirimo, akaba n’umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu; hejuru y’ibyo ni umwarimu. Benshi bakunze ku mwita “Umwamikazi wa Afurika”, ni izina yabonye guhera mu 1990 ubwo yakoraga ibitaramo.

Mu ndirimbo nyinshi zanyuze benshi hari; "I'm Burning Up", "Thank You Mr Dj", "I Cry for Freedom", "Motherland" ndetse n’indi yatumye ahorana ikuzo "Umqombothi" ("African Beer"). Iyi ndirimbo "Umqombothi" yaririmbye mu muhango wabereye mu Rwanda muri 2004.

Afite ku isoko Album zirimo nka: I'm Burning Up (1986); Sangoma (1987), Thank You Mr. DJ (1987), I Cry For Freedom (1988), The Power of Afrika (1996), Back On My Feet (1997), Bombani (Tiko Rahina) (1997), Princess Of Africa: The Best of Yvonne Chaka Chaka (1999), Yvonne and Friends (2000), Yvonne and Friends (2001), Kwenzenjani (2002), Princess of Africa, Vol. 2 (2002), Celebrate Life (2006).

Ibyo wamenya kuri Alpha Blondy

Seydou Koné wamamaye mu muziki nka Alpha Blondy ni umuhanzi w’icyatwa muri Côte d'Ivoire.

Yabonye izuba ku wa 01 Mutarama 1953, avukira i Dombokro. Ni umuhanzi wiyeguriye injyana ya Reggae w’umuririmbyi w’umwanditsi w’indirimbo, yagwije ibigwi mu gihe amaze mu muziki. Indirimbo ze yazubakiye kuri Politiki n’ubuzima busanzwe, aziririmba mu ndimi zitandukanye zirimo; Dioula, Igifaransa n’Icyongereza rimwe na rimwe akanakoresha Icyarabu. 

Alpha Brondy yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka "Guerre Civile", "Jerusalem" , “Brigadier Sabari”, "Journalistes en danger" n’izindi. Mu bihe bitandukanye yagiye agera mu Rwanda mu bitaramo n’ibirori yabaga yatumiwemo nka Kigali Up Music Festival n’ibindi. 

Amaze gushyira hanze alubumu nka: Jah Glory! (1982), Cocody Rock!!! (1984), Apartheid Is Nazism (1985), Jérusalem (1986), Revolution (1987), The Prophets (1989), S.O.S Guerre Tribale (1991) n’izindi.

KNC yatangaje ko ateganya gutumira Yvonne Chaka Chaka cyangwa se Alpha Blondy ubwo bazaba bakiriye APR FC ku mukino uzabera kuri Sitade Amahoro
Yvonne Chaka Chaka yabaye umuhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki wa Afurika, ndetse n'inshuti y'igihe kirekire ya KNC 

Alpha Blondy yagiye agirira ibihe byiza mu Rwanda, cyane cyane mu maserukiramuco anyuranye yagiye yitabira

 

Ku wa 27 Nyakanga 2018, Yvonne Chaka Chaka yahuriye ku rubyiniro na KNC mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KNC

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND